Igice Cya Gatatu: 3.0. Umurimo W'Imana Mariyamu Kinyamarura Yakoreye I Kabela
Igice Cya Gatatu: 3.0. Umurimo W'Imana Mariyamu Kinyamarura Yakoreye I Kabela
Igice Cya Gatatu: 3.0. Umurimo W'Imana Mariyamu Kinyamarura Yakoreye I Kabela
Inkunga muri icyo gihe zarabonetse ariko ziba iz’igihe gito, kubera ko
abashyitsi biyongeraga buri gihe (1969), biba ngombwa ko
bashishikariza amatorero baturanye gufasha uwo murimo.
Hashyirwaho komite ikurikirana ibyo kugaburira abashyitsi b’i Kabela;
UMK (Ubumwe bw’Imfashanyo mu Matorero). Iyo komite yitabira
uwo murimo mu gihe gito. Biciye muri ibyo bitekerezo, imfashanyo
zitangira kuza ziva mu matorero menshi ya CMLC, CEPAC, CADAF na
CELPA zivuye ahantu hanyuranye: Baraka, Bukavu, Fizi,.... Iyo komite
ikomeza kwaguka n’imfashanyo ziza ari nyinshi kugira ngo zifashe
kwakira abashyitsi bagaburirwa kandi bacumbikirwa no kubaka
amazu akomeye, kugura amato, amamodoka atwara abantu, guhinga
imyumbati n’ibindi. Ibyo byose byari ukugira ngo abashyitsi bakirwe
neza. Hanyuma Amatorero yandi y’i Burundi n’ayo mu Rwanda
yifatanya n’uwo murimo.