0.3. Ubushakashatsi: 0.3.1. Urugendo Rwa Mbere: I Bubembe

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 7

0.3.

UBUSHAKASHATSI
Kugira ngo iki gitabo cyandikwe byabaye ngombwa ko hakorwa
ubushakashatsi. kandi muri buri rugendo rw'ubushakashatsi hari
hakenewe abantu bitangira gukora uwo murimo, ibikoresho ndetse
n'amafaranga y'ingendo. Ibyo byose byaturutse mu bwitange
bw'abagize komite y'umurimo w'Imana w'i Kabela, babarizwa ahantu
hatandukanye mu bihugu bitandukanye aho abantu bazi cyangwa
babaye mu murimo w'Imana w'i Kabela babarizwaga.

0.3.1. Urugendo rwa mbere: i Bubembe


Ijambo 'Bubembe', ni izina ry'agace ko mu Karere ka Fizi, ahantu
hatuwe n'ubwoko bw'Ababembe mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo muri
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Muri icyo gihugu
niho Mariyamu yavukiye, aranahakurira kugeza 1996 mbere yo
kujyanwa mu Rwanda, i Gitarama aho yapfiriye. Intego y'iyi minsi
cumi y'ubushakashatsi yari iyo kubonana na bamwe mu bahamya
bari bamuzi, bamubonye ndetse n'abakoranye nawe umurimo
w'Imana w'ubuhanuzi mu gihe yari akiriho. Kugera aho yavukiye, aho
yakuriye, kubonana n'abana be ndetse no kugera aho yakoreye
umurimo w'Imana. Aho twageze hose twari dufite amatsiko yo
kureba no kuganira n'abatangabuhamya, kwandika amagambo yose
bavugaga ndetse no gufata amafoto yabo. Abafashe urugendo bava i
Bukavu Bene Data Mazambi Masudi na Baliwa Mwassa. Bagiye
ahantu hatandukanye baganira n'abantu batandukanye:

-Kwa Nundu: Aho twasanze Balebino Ngabwe Yona na M'munga


Msengelwa.

-I Baraka: Aho Mariyamu yaraye bwa nyuma mbere y'uko avanwa mu


gihugu cya R.D Congo akajyanwa mu Rwanda.

-I Kabela: Aho Mariyamu yakoreye umurimo w'Imana igihe kirekire.


-I Bitobolo: Aho yahungiye intambara yo mu 1964 i Bubembe, avuye
Nyagisozi.

-Mu Bibogobogo: Aho niho umuryango


wa Mariyamu Kinyamarura utuye
arinaho hari imva y'umugabo we.

-Mu Lutabura: Aho niho Mariyamu


Kinyamarura yatangiriye umurimo
w'Imana.

0.3.2. Urugendo rwa Kabiri: mu Rwanda


(Kigali na Gitarama)
Uru rugendo rwakozwe na Mwene Data
Mazambi Masudi ku itariki 29-30/12/2007.

Intego ye yari ukubonana n'umushumba Samuel Usabwimana wari


umuvugizi w'umuryango w'amatorero ya Pentecote mu Rwanda
(ADEPR), no kubonana n'abo Imana yarokoye bavuye i Kabela, ubu
batuye i Gitarama mu Rwanda. Abo birukanywe mu ntambara yo
muri Congo bari kumwe na Mariyamu (1996).

0.3.3. Urugendo rwa gatatu


Umushumba Baliwa Mwassa Corneille n'umukuru w'itorero Mazambi
Masudi Emmanuel bagiye i Burundi bagamije kubonana no kureba
abakoranaga n'umurimo w'Imana w'i Kabela kugira ngo bumve
ubuhamya bwabo kubw'uwo murimo. Bahamazeyo iminsi ine: Kuva
ku munsi wa gatatu ku itariki ya 09/01/2008 kugeza ku wa gatandatu
itariki ya 12/01/2008. Babonanye n'umwungeli Samuel Niyungeko,
umuyobozi w'itorero rya CEPBU Ntahangwa; Georgette Majanja
n'abakristo bandi batandukanye. Kuri iyi foto: (ibumoso) Mazambi
Masudi (Hagati) Umwungeli Samuel Niyungeko (iburyo) Umushumba
Baliwa Mwassa.

0.4. UBUHAMYA BW'ABAYOBOZI B'AMATORERO BAKORANAGA


N'UYU MUHANUZIKAZI MU MURIMO W'IMANA.
Abayobozi b'amatorero atandukanye muri icyo gihe bagerageje
kugenzura cyane iby'umurimo Imana yakoreshaga Mariyamu
Kinyamarura. Bamaze gusobanukirwa neza ko uwo murimo w'Imana
uhuje n'amahame y'amatorero bifatanya n'uyu muhanuzikazi,
batangira gutanga inkunga zabo kugira ngo uwo murimo w'Imana
ukorwe neza ntakiwuhangabanya icyo ari cyo cyose kubw'inyungu
z'itorero ry'Umwami Yesu Kristo. Muri bo turavugamo bamwe
twagiriwe ubuntu bwo kubona maze bakaduha ubuhamya bwabo ku
byerekeye uyu murimo.
0.4.1. BISHOPU MZURI BYA'ENE AKULU ILANGYI Jason
Bya'ene Akulu Ilangyi niwe wari Bishopu w'Itorero ry'Abametodiste
bigenga (CMLC: Communauté Méthodiste Libre au Congo) bo mu
gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati
y'imyaka ya (1961-2003). Ubuhamya bwe bw'ingenzi kubera ko
Mariyamu Kinyamarura yari Umukristo mw'Itorero yari abereye
umuyobozi. Uyu muyobozi yaravuze ati:

Jyewe nk'umushumba w'itorero ry'Abametodiste bigenga(CMLC),


nagombaga gukurikiranira hafi no kugenzurana ubushishozi umurimo
w'Imana wakorwaga n'umukristo wo mw'itorero nyobora. Uwo
murimo Mariyamu yawutangiye mu mwaka wa 1958, narabirebaga.
Natorewe kuba umuvugizi w'itorero rya CMLC mu mwaka wa 1961.
Mariyamu ari muri uwo murimo. Kugera mu mwaka wa 1989 ubwo
natorerwaga kuba Bishopu wa CMLC, nabwo nakomeje kwifatanya
n'umurimo w'Imana Mariyamu Kinyamarura yakoraga.

Nk'uko mubibona nabanye na Mariyamu Kinyamarura, nifatanya


n'umurimo w'IMANA uyu muhanuzikazi yakoraga igihe kitari gito.
Ibitangaza Imana yamukoresheje narabyiboneye, bimbaho ubwanjye
ndetse biba no ku bandi.

Nashimishijwe cyane n'imyitwatire ye n'uko nubwo yari afite impano


nyinshi kandi zikomeye, akoreshwa n'Imana ibitangaza bikomeye
cyane, yacaga bugufi munsi y'ubuyobozi bw'itorero rye.

Mu mpuguro ze yacyahaga bikomeye umukristo wese washakaga


kuva mu itorero ku mpamvu zidafashije; nk'amakimbirane,
amacakubiri y'amoko, cyangwa se gusuzugura abayobozi badafite
impano runaka n'ibindi. Yavugaga ko, ibyo ari ubwibone butanezeza
Imana. Ahubwo mu kwiyoroshya n'urukundo, yagiraga inama
umuntu wese ukijijwe ko ajya kubatirizwa mw'itorero ryegereye aho
utuye. We ubwe nta muntu yabatije kandi ntabwo yatangije idini rye.
Imana ifashe abahanuzi bacu gukurikiza urwo rugero rwiza
yaberetse.

Jyewe ubwanjye nishimiye ko iki gitabo cyandikwa, kugira ngo


ibikomeye Imana yakoreye mu murimo wayo w'i Kabela ikoresheje
umuhanuzikazi Mariyamu Kinyamarura bimenyekane mu Matorero
yandi kugira ngo bifashe abagenzi mu rugendo rwabo rwo kujya mu
ijuru. Mu by'ukuri Yesu Kristo ni muzima kandi aracyakora ibitangaza
na bugingo n'ubu".

Uvira, itariki ya 15/01/2008

0.4.2. IBYISHIMO BY'ITORERO RYA METHODISTE RYIGENGA MURI


CONGO KU BWANDITSI BW'IKI GITABO
Ashaka kugaragaza ibyishimo by'itorero rya 26éme CMLC, Mgr
W'Elongo Luheya, Umushumba Mukuru, n'umuvugizi wa ECC/26éme
CMLC 2003-2015 avuga ati:

Mu by'ukuri gutakaza inkuru z'ibikomeye n'ibitangaza byakozwe


n'imbaraga z'Imana byaba ari nko guhisha ubuhamya bushobora
kuzanira benshi agakiza no gushyira ku rufatiro rwiza amatorero
adahagaze neza, afite intege nke.

Turashimira cyane komite nkuru y'umurimo w'Imana w'i Kabela


n'Abashumba b'amatorero ya 8ème CEPAC, 26ème CMLC, 24ème
CADAF, 5ème CELPA, ADEPR, na CEPBU umurimo bakoze
bashyigikiranye na Byaene Akuli Ilangi wari Bishopu w'itorero rya
Methodiste ryigenga ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo muri icyo gihe. Imana ibahe umugisha ku bwo kwemeranya
byinshi ku murimo Imana yakoresheje Umuhanuzikazi Mariyamu no
kubitangariza mu nyandiko buri wese ushaka gutera imbere mu
buryo bw'Umwuka.

Komite Nkuru y'i Kabela, mwabaye ubuhamya bukomeye bw'imirimo


ikomeye Imana yakoresheje Mariyamu Kinyamarura, mwabyanditse
uko mwabyumvise, uko mwabibonye kandi nk'uko mwabibayemo.

Nawe mwene Data usoma iki gitabo; usome, wongere usome,


usubiremo witonze kizagufasha mu mibereho yawe ya gikristo, mu
mibereho yawe yo mu buryo bw'umwuka, kinafashe kubaka itorero
ryawe binyuze mu nyigisho no mu mpuguro zirimo.

Uwiteka ahe umugisha imirimo umuhanuzikazi Mariyamu yakoze.


Uwiteka ahe umugisha Komite Nkuru y'Umurimo w'Imana w'i Kabela
kubwo kwandika iki gitabo. Itorero rya Methodiste ryigenga mu
gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mgr W'Elongo Luheya

Askofu Prezida, Umuvugizi wa ECC/26èmeCMLC 2003-2015.

0.4.3. Umushumba Samuel Usabwimana


Mwene Data Samuel Usabwimana (ugaragara kuri iyi foto),
umuvugizi wa ADEPR/RWANDA (mu mwaka wa 2007) yaduhaye
ubuhamya avuga ati:
Nagiye i Kabela nkiri Umukristo
usanzwe mu mwaka wa 1983 mfite
ikibazo gikomeye mu mutima kuko
nari maze imyaka itandatu
nshakanye n'umugore wanjye
Mukayigire Virginie ariko nta
mwana turabyara. Mariyamu
andebye ambwira ibintu bibiri
ntazigera nibagirwa mu buzima bwanjye.

-Icya mbere yaravuze ati:"Wowe uzaba umukozi w'Imana"

-Ikindi yambwiye ati: "Humura Ntuzabura kubyara."

N'ubwo byari bito mu maso yacu twebwe abana b'abantu, ibyo bintu
byombi byarasohoye nk'uko umuhanuzikazi w'Imana yari yahanuye.
Icya mbere ni uko itorero ryanjye ryansengeye kuba umushumba mu
mwaka wa 1986 noneho ntorerwa kuba umuvugizi w'Amatorero ya
Pentekote mu Rwanda mu mwaka wa 2006. Ikindi nacyo twabyaye
abana babiri: uwa mbere w'umukobwa (1985) n'undi w'umuhungu
(1987). Izina ry'Uwiteka rihabwe icyubahiro. Isomo rikomeye
nakuyemo ni uko Imana ari ubuhungiro nyakuri. N'ibibazo by'urugo
yemera ko tubiyizanira ikadufasha.

Uyu yari umukozi w'Imana ntabwo yari umujura w'intama. Yakiraga


abakristo baturuka mu matorero menshi ariko nyuma yo
kubaganiriza ijambo ry'Imana yahuguriraga buri mukristo gusubira
mu itorero akomokamo aho kumuhindura umuyoboke we. Abakozi
bameze nk'uyu ni bake.

(Ikiganiro cy' Kigali, tariki ya 29/12/2007)

You might also like