Imihango y'umugabo n'umwana we
Umwana
[hindura | hindura inkomoko]Umugabo ufite umugore utwite, iyo asanze aho babambye uruhu barushishima, na we ararushishima; iyo atarushishimye, umugore we alibwa n’inda, ndetse akaruhira gukuramo inda. Umugabo ufite umugore utwite, yilinda gukora ku ngoyi babohesheje abajura. Umugore ufite inda bagira ngo ni umunyaga afite. Iyo umugabo akoze ku ngoyi, ngo umugore we yicwa n’inda. Iyo umugabo anyuze aho bamanitse imbwa akayibona, ntagera mu rugo ngo ararane n’umugore we utwite, ngo umugore yabyara umwana aliko akazapfa yarabaye amagufa maso. Umugabo ufite umugore utwite, yilinda kujya guhamba; ngo guhamba bisulira umugore kubyara umwana wapfuye. Umugabo azira kugira aho azindukira umugore we akili ku kiliri; ngo ntiyahindukira adakomeretse. Umugabo ufite umugore wabyaye, yilinda gusambana uwo munsi, n’umugabo ufite abagore benshi, uwo munsi yilinda kugira uwo bararana, ngo ni ukwicira umugore we wabyaye, ntazongere kubyara ukundi. Umugabo iyo abonye urugo ruhiye, alirabura ntararana n’umugore we; iyo yegeranye n’umugore we atwite, ngo abyara umwana usa n’umuliro. Babanza kunywa isubyo (imiti).[1]
ibindi
[hindura | hindura inkomoko]Umugabo azira kwica igikeli, iyo acyishe umugore we arakibyara. Umugabo iyo acyuye umugore wonsa umwana w’umuhungu, umugore azira kuzana uwo mwana mu rugo. Umugore araza, yagera ku irembo, umwana akamusiga aho, akinjira mu nzu. Umugabo umucyuye akaza n’aho umwana yasigaye, ati: Nitoreye umwana. Umwana akamushyira nyina. Iyo atabigenjeje atyo, uwo mwana ngo akenya umugabo ucyuye nyina. Umugabo yilinda kulyamira ibi byo guhora atangwa n’umugc re we kubyuka; iyo umugore amutanga iteka kubyuka, ngo abyara abakobwa gusa.
Reba
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2024-07-24. Retrieved 2024-07-24.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)